Indi mbwa ya perezida wa Amerika, yongeye kuruma umukozi we. Aya makuru yagiye hanze ku munsi w'ejo, ubwo umuvugizi w'urwego rushinzwe umutekano muri Amerika(Secret Service), Antony Guglielmi, yavugaga ko imbwa yitwa Commander, yarumye umukozi w'iki kigo, gusa akaza guhita avurwa.
Icyakora, biragaragara ko imbwa za Biden zitari kumubanira, kuko iyi yari inshuro ya 11 ibwa zirya abarinzi cyangwa abandi bantu bo mu muryango.
Commander yarumiye umukozi ushinzwe umutekano ku mbuga ya Joe Biden
Uhagarariye itangazamakuru muri White House, imico bimi y'izi mbwa avuga ko ishobora kuba iterwa no kuba zitishimiye kuba muri White House.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihano iyi mbwa iri buhabwe, kuko ngenzi yayo yitwaga Major yakoze amakosa nk'aya, bikarangira ihanishijwe kwirukanwa muri White House ikajya kuba mu nshuti z'umuryango wa Biden.
Commander, yageze muri White House mu mwaka wa 2021, ari ikibwana kikiri gito, Biden yari ahawemo impano n'umuvandimwe we James.
