Igikuba cyacitse nyuma yuko Davido yanze kwakira amazi yari ahawe ku cyiriyo cya Mohbad

Igikuba cyacitse nyuma yuko Davido yanze kwakira amazi yari ahawe ku cyiriyo cya Mohbad

 Sep 23, 2023 - 12:43

Abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya videwo ya Davido yanga kwakira amazi yari ahawe mu cyiriyo cya Mohbad kandi yari arimo gututubikana ari no kwihanaguza imyenda ye.

Magingo aya mu ruganda rw' imyidagaduro mu isi yose by'umwihariko muri Nigeria bari mu gahinda k'umuraperi wo muri icyo gihugu Mohbad witabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023, gusa kugera magingo aya urupfu rwe rukaba rukomeje kuzamo amayobera, ari nako abantu b'imihanda yose bahagurutse basaba ubutabera kuri uyu muhanzi.

Ku wa 21 Nzeri 2023, nibwo abahanzi banyuranye muri Nigeria barimo na David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki wa Nigeria no mu isi muri rusange, bakoze urugendo n'igitaramo cyo gusaba ubutabera kuri uyu muhanzi wapfuye mu buryo budasobanutse, dore ko bamwe banemeza ko yishwe.

Davido yanze kwakira amazi yari ahawe mu cyiriyo cya Mohbad

Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuhanzi Davido ari mu kivunge cy'abantu, bikageraho icyuya cyikamurenga agatangira kwihanaguza umupira yari yambaye, ariko bakamuzanira amazi mu gacupa akayanga burundu.

Abafana banyuranye bakomeje kwibaza impamvu bosi wa "Davido Music Worldwide (DMW)" yanze kwakira amazi kandi byarabonekaga ko ayakeneye, bagahita babihuza nuko bivugwa ko uyu Mohbad bari baziye mu cyiriyo yaba yararozwe ahawe itabi na bosi we Naira Marley mu nzu ye itunganya umuziki ya "Marlian Records" nubwo bidahurizwaho.