Ibyo ibihembo bya Oscar 2024 byasize

Ibyo ibihembo bya Oscar 2024 byasize

 Mar 11, 2024 - 10:03

Bimwe mu bihembo karundura muri sinema y'Isi bya Oscar, byasize filime "Oppenheimer" iri mu zihariye ibihembo, aho yegukanye ibigera kuri birindwi, mu gihe kabuhariwe muri sinema John Cena yaje ku rubyiniro yambaye ubusa buriburi, ari nako Kiza Koshy yatembagaye ku rubyiniro imbere y'imbaga.

Ku nshuro ya 96 bimwe mu bihembo bikomeye mu ruganda rwa sinema bitangwa, byasize mu ijoro ryakeye filime zirimo "Oppenheimer" yihariye ibihembo hafi ya byose, dore ko yegukanye ibigera mu birindwi byose.

Abantu 3,300 bose bari bateraniye mu nzu mberabyombi ya "The Dolby Theatre" iherereye i Los Angeles muri USA bihera amaso uko ibihembo byatangwaga. Uretse filime Oppenheimer yegukanye ibihembo birindwi, indi yitwa "Poor Things", nayo yegukanye ibihembo bine.

John Cena ari mu byaranze ibihembo bya Oscar 2024 waje ku rubyiniro yambaye ubusa

Ku rundi hande, Emma Stone umukinnyikazi w'umunyamerika yegukanye igihembo cya Best actress afatwa n'amarangamutima adasanzwe ku rubyiniro bitangaza benshi, icyo gihembo agitura abarimo umuryango we.

Ni mu gihe rurangiranwa muri Sinema John Cena yatunguranye, ajya ku rubyiniro yambaye ubusa buriburi, ubwo yari agiye gutangaza uwegukanye igihembo cya ‘Best Costume Design’ ibintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Liza Koshy yikubise hasi ku itapi itukuru

Ntabwo ari John washize inkuru, kuko umukinnyikazi wa filime w'Umunyamerika Liza Koshy yahuye n'uruva gusenya ubwo yituraga hasi ku itapi itukura akabandagara nabyo bigatangaza benshi.

Dore uko ibihembo byatwawe:

1.Best Supporting Actress: Da'Vine Joy Randolph, "The Holdovers"

2.Best Animated Short: "War Is Over!"

3.Best Animated Feature: "The Boy and the Heron"

4.Best Original Screenplay: "Anatomy of a Fall"

5.Best Adapted Screenplay: "American Fiction"

6.Best Makeup and Hairstyling: "Poor Things"

7.Best Production Design: "Poor Things"

8.Best Costume Design: "Poor Things"

10.Best International Feature: ""The Zone of Interest"

10.Best Supporting Actor: Robert Downey Jr., "Oppenheimer"

11.Best Visual Effects: "Godzilla Minus One"

12.Best Film Editing: "Oppenheimer"

13.Best: Documentary (Short Subject): "The Last Repair Shop"

14.Best Documentary Feature: "20 Days in Mariupol"

15.Best Cinematography: "Oppenheimer"

16.Best Short Film (Live Action): "The Wonderful Story of Henry Sugar"

17.Best Sound: "The Zone of Interest"

18.Best Score: "Oppenheimer"

20.Best Song: "What Was I Made For?" from "Barbie"

21.Best Actor: Cillian Murphy, "Oppenheimer"

22.Best Director: Christopher Nolan, "Oppenheimer"

23.Best Actress: Emma Stone, "Poor Things"

24.Best Picture: "Oppenheimer