Ibyamamare byihariye icyumweru cya mbere cya Nyakanga 2024

Ibyamamare byihariye icyumweru cya mbere cya Nyakanga 2024

 Jul 7, 2024 - 17:18

Muri iki icyumweru cya mbere cya Nyakanga 2024 havuzwemo amakuru menshi agiye atandukanye mu myidagaduro, gusa muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu byamamare byagarutsweho cyane kurusha abandi mu rwego rwo kugira ngo wowe wacikanwe umenye uko byari byifashe.

Aba ni bamwe mu by'amamare bitangiye ukwezi kwa Nyakanya bivugwa kurusha abandi mu myidagaduro:

1. Jay Polly

Nyakwigendera Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, ni umwe mu bagarutsweho cyane muri iki cyumweru hizihizwa isabukuru ye y’amavuko ari nako abantu bagenda bibukiranya amateka n’ibigwi yakoze ubwo yari akiri mu mwuka w’abazima.

Tariki ya 5 Nyakanga 2024 nibwo abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’Abanyarwanda bose muri rusange bizihije isabukuru y’amavuko ye, aho iyo aza kuba ariho yari kuba yujuje imyaka 37 y’amavuko.

Jay Polly ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda yitabye Imana tariki 1 Nzeli 2024 aguye muri gereza.

2. Yago

Yago Pon Dat nawe ni imwe mu bagarutsweho cyane nyuma y’uko tariki ya 1 Nyakanga 2024 Shene ye ya Yago Tv Show ikuwe ku muyoboro wa Youtube, bikozwe n’umuntu utarabasha kumenyekana.

Gusa nyuma Yago yaje  kwitabaza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko bamufasha gukurikirana umuntu waba abyihishe inyuma.

Nyuma byaje kugaragara ko iyi channel igihari n’ibiganiro byose bikiriho, ariko yaramaze guhindurirwa amazina yitwa Mr Giveaway kandi umuntu ntashobora kuyishaka ngo ayibone, bisaba kuba ufite ‘Link’ ya kimwe mu biganiro biyiriho.

Uyu munsi nibwo Yago yongeye gutakambira RIB, abasaba kumufasha gushaka umuntu wayitwaye kuko bigaragara ko igihari.

3. Bruce Melodie

Uretse kuba yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame, Bruce Melodie yatangaje ko yatumiwe mu iserukiramuco ryabereye mu gihugu cya Sweden, aho yagombaga guhurira ku rubyiniro n’abarimo Ruger, gusa biza kurangira ataryitabiriye bitewe n’uko yabuze ibyangombwa by’inzira.

Iri serukiramuco ryiswe ‘One Love Africa Music' ryabaye tariiki 5-6 Nyakanga 2024.

Gusa nubwo ataryitabiriye ntibyakuyeho ko mu ijoro ryakeye yaraye ataramiye mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo yahuriyemo na Dj Marnourld.

4. Knowless

Umuhanzikazi Butera Knowless yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’ubuhanga yagaragaje bwo kuvugira mu ruhame adategwa by’umwihariko abwira Nyakubahwa Paul Kagame ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Bugesera ari naho Knowless atuye n’umuryango we.

Mu ijambo Knowless yavuze kandi, yasabye ko Nyakubahwa Paul Kagame umunsi azaba yamaze gutsinda amatora yazagaruka i Bugesera bakamutaramira bishimira intsinzi, ndetse ubusabwe bwe buremerwa.

Ubu bahanga yagaragaje byatumye abantu batangira kumusaba ko nawe ubutaha yaziyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko.

5. P-Fla

Umuraperi P-Fla yagarutsweho muri iki cyumweru bitewe n’uko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira Abanyarwanda batuye i Dubai.Bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 20 Nyakanga 2024.

6. Dc Clement

Umunyamakuru wa Radiyo Isibo, Niyigaba Clement uzwi nka Dc Clement, ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane bitewe n’ubukwe bw’agatangaza yakoranye n’umukunzi we Manzi Ariane bukitabirwa n’ibyamamare bitandukanye.