Ibikumwe bya Biggie na 2Pac bimaze imyaka 28 birifuzwamo amamiliyoni ku isoko

Ibikumwe bya Biggie na 2Pac bimaze imyaka 28 birifuzwamo amamiliyoni ku isoko

 Nov 27, 2023 - 18:23

Nyuma y'imyaka 27 yitabye Imana, 2Pac, n'umuraperi mugenzi we Biggie(Notorious B. I. G) umaze imyaka 26 yitabye Imana, ibikumwe basize bateye bigiye kugurishwa akayabo.

Amakarita ariho ibikumwe(finger print) by’abahanzi babiri b’abanyabigwi muri hip hop, 2Pac na Biggie, basinye ubwo batabwaga muri yombi, yamaze gushyirwa ku isoko.

Ibikumwe bya 2Pac bigiye kugurishwa yabiteye mu 1995

Ibi bikumwe bigiye kugurishwa n’abacuruzi bo kuri murandasi, aho babishakamo agera ku bihumbi 225 by’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 225 z’amanyarwanda kuri buri gikumwe. Bivuze uko ari bibiri bizatwara agera ku bihumbi 450 by’amadorari.

Ikarita iriho ibikumwe bya 2Pac, ni iyo muri gereza ubwo yatabwaga muri yombi mu 1995, ubwo yashinjwaga ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, no gukubita umufana we w’umugore witwa Ayanna Jackson, bayanatumye akatirwa umwaka umwe n’amezi atanu, gusa akaza gufungurwa nyuma y’amezi ikenda.

Ibikumwe bya Biggie na we yabitereshejwe mu 1995

Ku ruhande rwa Biggie, na we ni ikarita yasinyeho mu 1995, ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa ibyaha by’ihohotera n’ubujura yakoreye muri Pennsylvania, gusa ikirego cy’ubujura cyo yaje kugihanagurwaho.