Nyuma yuko umuhanzi Harmonize n’umukunzi we Poshy Queen bagaragaye basangira ifunguro hamwe ku mugoroba ku munsi w’abakundana urukundo ari rwose, bombi bateje urujijo binyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram, nyuma yuko buri wese asibye amafoto bari bashyizeho.
Harmonize n'umukunzi we Poshy Queen biriwe bavugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga
Si ibyo gusa Kandi, kuko bombi icyo gihe nta n’umwe wari ugikurikira undi kuri uru rubuga, kuko bombi bari bamaze gukora unfollow.
Icyakora mu masaha ashize abantu bagihugiye mu kwibaza icayabaye ku rukundo rwabo bombi, bongeye n'ubundi gutungurana basubizaho ayo mashusho n'amafoto bari bakuyeho, ndetse buri wese yongera no gukurikira mugenzi we(following) kuri Instagra.
