Hamisa Mobetto ntiyumva uko Diamond atembereza abandi bana agasiga uwe

Hamisa Mobetto ntiyumva uko Diamond atembereza abandi bana agasiga uwe

 Oct 24, 2023 - 14:47

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku kuba Diamond yizihiza isabukuru akanatemberana n'abandi bana afite agasiga uwo babyaranye.

Mu mpera z'icyumweru nibwo umuririmbyi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yasangije amashusho abafana be ari kumwe n'abana be batatu bari kuza mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards. Akaba yarazanye abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n'uwo yabyaranye na Tanasha Dona. 

Mu mashusho Hamisa Mobetto ufitanye umuhungu yabyaranye na Diamond bise "Dylan" yasohoye agiraga icyo avuga ku kuba umugabo we atemberana n'abandi bana ndetse agakomeza kwerekana amashusho banezerewe, akaba yagaragaye ari kunywa amazi ahantu hatazwi arangije arandika ati "Nywa amazi ubundi urebe business zawe." 

Hamisa Mobetto yahisemo kwinywera amazi mu gihe Diamond adashaka gusohokana n'umwana we

Guhera umuhungu wa Mobetto yavuka mu 2021, Diamond akaba atajya amwikoza ku buryo atajya anamukoreshereza umunsi mukuru we w'amavuko. Igihe kinini Hamisa agaragara wenyine ari gukorera isabukuru umwana we. Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byamubajije impamvu adakoreshereza isabukuru umuhungu we, avuga ko aba yumva atari ingenzi.

Ubwo Mobetto yabazwaga ku byo Diamond yavuze ko isabukuru y'umwana wabo atari ingenzi, yavuze ko mu by'ukuri nawe nta gitekerezo afite ku kuba Diamond avuga ko isabukuru y'umuhungu wabo atari ingenzi cyane. 

Diamond ntiyemera neza ko umwana wa Hamisa Mobetto ari uwe yabyaye 

Mu 2022, ubwo Diamond yabazwaga niba koko umuhungu wa Mobetto ari uwe, akaba yaravuze ko adashaka gutanga ibisobanuro birambuye kuri icyo kibazo. Muri uwo mwaka kandi, yongeye kuvuga ko atakemeza cyangwa ngo ahakane ko uriya mwana ari uwe.

Magingo aya, ibizwi ni uko Diamond Platnumz afite abana bane harimo babiri yabyaranye na Zari Hassan, uwo yabyaranye na Tanasha Dona ndetse nuyu yabyaranye na Hamisa Mobetto nubwo atamwitaho nk'abandi bana. Icyakora, hakaba hari n'andi makuru avuga ko uyu mugabo yaba afite abandi bana. 

Diamond Platnumz yagiranye ibihe byiza n'abana be hatarimo uwa Mobetto;ibikomeje kumushengura (Reba amashusho hasi)