Uwahoze ari umukozi muri kompanyi y’indege ya Alaska Airlines, Nelle Diala yirukanwe nyuma y’uko ashyize kuri TikTok amashusho yifatiye mu ndege yakoragamo arimo kubyinisha amabuno.
Ayo mashusho yasangije abakunzi be kuri Tiktok arimo kubyina indirimbo yitwa 'Ghetto' ya E.K.E, bituma abakoresha be bamwirukana kubera ko yarenze kuri politiki y’iyo kompanyi.
Uyu mukobwa abazwa uko bimeze yagize ati:“Nasobanuye ko ayo mashusho atari agamije kugirira nabi umuntu uwo ari we wese cyangwa sosiyete, ariko ntibashaka kumva. Umukoresha wanjye aranshinja kurenga kuri politiki yabo.
Kubura akazi byambabaje cyane. Nahoraga nitondera ibyo bashyira kuri interineti, kandi sinigeze ntekereza ko aya nashusho atarige avuga no mu izina iyi kompanyi y’idege, izankura ku kazi.”
Ubu uyu mukobwa yafunguye urubuga rwa 'GoFundMe' kugira ngo abantu bamutere inkunga y’amafaranga muri iki gihe akennye akirimo no gushakisha akandi kazi, bikaba bivugwa ko bamaze kumuha amadolari arenga 2000 kugeza ubu.
