Nyuma yo gutsindwa ‘Knock Out’ (K.O), Francia Ngannou yasabye imbabazi abakunzi be, nyuma yo gutsindwa na Anthony Joshua, mu murwano rwabereye muri Saudi Arabia ku munsi wo ku wa Gatanu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Francia Ngannou yasabye imbabazi abakunzi be kuba yarabatengushye kuko bari bamwizeye cyane, ariko ngo uwo munsi wari mubi, gusa ngo ejo hazaza ni heza.
Icyakora, uyu mugabo nubwo yakubitiwe ahareba i Nzega, ntibyamubujije uyu munya-Cameroon gutahana miliyoni 20 z’amadolari nk’igihembo cyo kuba yitabiriye uwo mukino.
