Filime ya Usher hamenyekanye igihe izasohokera

Filime ya Usher hamenyekanye igihe izasohokera

 Aug 8, 2024 - 11:56

Nyuma y'igihe umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Usher atangaje ko agiye gushyira filime hanze, yamaze gutangaza amatariki izagerera hanze.

Umunyamerika w’icyamamare muri R&B Usher Raymond yatangaje ko agiye gushyira hanze filime y’ibitaramo bye umunani yakoreye i Paris mu Bufaransa umwaka ushize.

Usher yabivuze mu magambo yatangarije itangazamakuru asobanura ko yahisemo gusohora iyi filime cyane cyane ku bataritabiriye kugira ngo abafashe kwihera ijisho ibyo bitaramo nk’abari bahari.

Filime ya Usher izajya hanze mu kwezi gutaha 

Yagize ati:“ I Paris habereye ibirori bidasanzwe kuri njye ndetse no ku bafana banjye, ibi bizaba umwihariko ku batarabashije kwitabira, ndetse no ku bashoboye ku byitabira ariko bifuza kongera kuyireba.”

Filime ya Usher yitwa ‘Usher: Rendezvous In Paris’ biteganijwe ko izerekanwa ahareberwa filime hagera ku 2000 ku isi kuva ku ya 12-15 Nzeri uyu mwaka, mu gihe hazaba harimo indirimbo nka ‘My Boo’,  ‘Love In This Club’ na ‘Yeah!zizagaragara muri iyo filime kimwe n’ubuzima bw’uyu muhanzi inyuma y’urubyiniro.

Iyo filime ya Usher yise ‘Usher: Rendezvous In Paris’ yayobowe n’umugabo uzwi cyane mu gutunganya filime Anthony Mandler, wanakoranye n’abandi barimo Taylor Swift na Beyoncé.