Umuraperi Fik Fameica yamaze gushyira ahagaragara itariki y'igitaramo cye cyari gitegerejwe na benshi "King Kong Live in The City." Abafana bari bategerezanyije amatsiko menshi iri tangazo, babwiwe ko igitaramo giteganyijwe kuba ku ya 26 Mutarama 2024.
Fik Fameica yatangaje itariki y'igitaramo cye cyari giteganyijwe na benshi
Fik Fameica, iri tangazo rinyura imitima y'abafana be, yarinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati:"Nejejwe no gutangaza itariki nzakoreraho igitaramo cyanjye! King Kong Live in The City, kizaba ku ya 26 Mutarama 2024. Ndimo gukora uko nshoboye kose kugira ngo nzakore igitaramo kitazibagirana ku bafana banjye bose!"
Biteganyijwe ko iki gitaramo ari kimwe mu bizacuruza agatubutse, kubera ko Fik Fameica ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda, uzwi cyane mu bitaramo bya Live ndetse n'indirimbo zishimishije ziba ziganjemo hip-hop, Afrobeat, na Dancehall.
Fik Fameica ni umwe mu bakunzwe muri Uganda
Mu gihe aho kizabera hataramenyekana, Fik Fameica yasabye abakunzi be ibyifuzo by’ahantu bifuza ko cyabera, harimo Lugogo Cricket Oval, Kololo Independence Grounds, na Kyadondo Rugby Club.
