Bob Marley, umuhanzi akaba n’icyamamare mu njyana ya reggae, yashyinguranwe Bibiliya n’agapfunyika ka marijuwana kubera impamvu zitandukanye zirimo umuco, idini, ndetse n’impamvu ze bwite.
Bob Marley yashyinguranwe Bibiliya n'igifurumba cy'urumogi
Marley yari umuyoboke w’idini ya Rastafari wubahaga Imana, muri iyi dini yubahaga ikanakuza cyane urumogi, kuko ari rwo bafataga nk’isakaramentu ryabo.
Ku ba-Rastafarians, gukoresha marijuwana(urumogi) babifataga nk’uburyo bwo kujya mu mwuka no kwihuza n'Imana.
Ku rundi ruhande, Bibiliya yari ihagarariye ubuzima bwe bwa gikristo, ikanagaragaza uruhare rwa Rastafarianism n’Ubukristo mu buzima bwe.
Ikifuzo cya nyuma cya Bob Marley cyari ugushyinguranwa Bibiliya n'urumogi
Umuziki n’amagambo ya Marley byakunze gutanga ubutumwa bw’amahoro, urukundo, n’ubumwe, kandi yifuzaga kwerekana imyizerere ye n’uwo ari we kugeza no mu rupfu.
Gushyinguranwa ibi bintu, cyari ikifuzo cye cya nyuma, mu rwego rwo gushimangira umuco n’imyemerere ye.
