Bitunguranye, umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo zo muri Uganda, DJ Jacob Omutuuze yashinje umuririmbyi Eddy Kenzo ibintu bikomeye.
Eddy Kenzo mu ntambara y'amagambo n'umunyamakuru
Mu nyandiko iteye ubwoba ya Facebook, Omutuuze yavuze ko Kenzo ari umwicanyi watanze abantu benshi kugira ngo agere aho ageze.
Aya magambo akarishye, yaturutse ku kutumvikana hagati y’aba bagabo bombi kubera indirimbo ya Kenzo iheruka, Balipila Boda. Omutuuze yari yanenze iyi ndirimbo, avuga ko idakwiriye gushyirwa ku rutonde rw’indirimbo zikomeye muri Uganda.
Abafana ba Kenzo bihutiye kurengera umuhanzi wabo , ku buryo Omutuuze bamututse bakamwandagaza ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora, uyu munyamakuru wa ntabwo byamukomye mu nkokora, kuvuga. Ku rubuga rwe rwa Facebook, Omutuuze yavuze ko afite ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo avuga ku ruhare rwa Kenzo mu bwicanyi n’indi mihango ya ggipagani.
Eddy Kenzo aravugwaho gutanga ibitambo ndengakamere kugira ngo agere ku nsinzi
Yaburiye kandi Kenzo ko atazacika ubutabera, kandi ko umunsi umwe azishyura ibyaha bye.
Yagize ati: “Ndashaka gusubiramo ibyo navuze mbere kuri Eddy Kenzo. Ni umuntu mubi cyane wishe kandi utamba abantu benshi kugira ngo agere ku cyo ashaka. Ariko ndashaka kumwinutsa ko na we apfa. Azapfa kandi yishyure ibyaha bye. Ikindi, ibyo bitero nagabweho n'abafana be ni we wabiteguye. Niba nibeshye, Imana inyice cyangwa itware ubuzima bw’umwana wanjye. “
