Abafana baremeza ko Drake yibasiye Rihanna mu ndirimbo yise “ “Fear of Heights,” imwe muzavugishije benshi ku muzingo we mushya aherutse gushyira hanze akawita "For All the Dogs". Nyuma y'urwo rwikekwe ubu indi nkuru yongeye guca ibintu, ni iy'amajwi ya Drake yivugira ko yifuza kubakana umuryango na Rihanna ubu ufite umugabo n'abana.
Drake akomeje kutavugwaho rumwe kubera indirimbo ziri ku muzingo we mushya
Umufana umwe kuri X, urubuga ruzwi ku izina rya Twitter, ni we washyizeho aya majwi ya Drake ari mu kiganiro cya LeBron James “The Shop: Uninterrupted”. Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo “Rich Flex” yavuze ko ajya agira Inzozi kuri Rihanna, harimo no kubaka umuryango.
Yagize ati:"Rimwe na rimwe njya ngira inzozi kuri Rihanna, gusa njye ubwange nifuza ko zaba impamo."
Bivugwa ko Drake yahuye na Rihanna mu 2005 muri resitora ya Toronto maze bakaba inshuti kuva ubwo. Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko asa nkaho yahise yiyumvamo cyane uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Diamonds”. Mu bihembo bya MTV Video Music Awards 2016, Drake yabwiye abari aho ko yakundanye na Rihanna kuva afite imyaka 22, amagambo Rihanna atigeze ahakana.
Drake akomeje guhabwa urw'amenyo ashinjwa kunanirwa kwikuramo Rihanna bamaze igihe batandukanye
Icyakora, nyuma yaho gato muri 2018, Rihanna ubwe yitangarije ko atakiri inshuti na Drake.
Yaragize ati:"Ubu ntitukiri inshuti, uretse ko tutari n'abanzi. Ni uko bimeze!"
Drake akomeje kwivugisha gutya, mu gihe Rihanna we ubu ari umugore w'umuraperi A$AP Rocky, banafitanye abana babiri.
Uretse kuba yarakundanye na Rihanna, bagiye banakorana indirimbo zirmo Too Good
Drake benshi bamuhaye urw'amenyo nyuma yokuvuga aya magambo, nyamara yari aherutse kwibasira uyu mugore mu ndirimbo ye, nkaho yavuze ko kuryamana na we byari biciriritse, akanavugamo agatazirano k'umugabo we Rocky.
