Diamond Platnumz yatangaje impamvu imutera kugendera kure ya Nigeria, agaragaza ko abategura ibitaramo muri icyo gihugu bakunze gupfobya imbaraga n’ubuhangange bwe.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, abajijwe n’umunyamakuru impamvu adakorera ibitaramo muri Nigeria, Diamond yagize ati: “Abanya-Nigeria bafite umuco gusuzugura, kabone nubwo baba bzi ko ukomeye. Iyo rero igitaramo kibaye, ndavuga nti: ‘Ndashaka ibi n’ibi, iyo utabishak, ntabwo nza. Ni ibyo, mu magambo macye kandi birasobanutse. Niba ushaka ko nza, tegura indege, nzaza. Mu bona ko ngenda mu ndege, ndabikwiye. Niba utekereza ko utantegurira indege, ntabwo nzaza. Nzarya, sinshobora kubura ifunguro, nzarya kwa Mama Dangote. Ubundi wowe ngusabye amafaranga y’ibiryo, wayanyima? ”
Diamond avuga ko abanya-Nigeria bagira agasuzuguro
Diamond yasobanuye neza ko intumbero ze ari ukwigarurira Afurika mbere na mbere, kuko bishobora kugora umuziki wa Tanzania gutsinda hanze y’umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Ikipe yanjye, njye na bagenzi bacu bo muri Tanzania twarafatanyije kugira ngo mu gihe nzajya nkorera igitaramo muri Ethiopia, Conakry, Guinea Bissau, Sierra Leone, cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cya Afurika, numve ndi muri Tanzania kuko nshobora kuzuza sitade.”
Icyakora avuga ko intego ye ya kabiri ari iyo kurenga muri Afurika akagera ku rwego mpuzamahanga.
Hagati aho, Diamond yerekanye ko indirimbo zigezweho muri iki gihe zituruka muri Afurika y’Epfo, aho kuba Afurika y’Iburengerazuba.
Ati: “Ubu hagezweho Mnike, Tshwala Bam, na Water; abaturanyi bacu bo mu burengerazuba kuri ubu ntabwo birimo kubakundira.”
Yashimangiye kandi ko umuziki wa Tanzania ufite ubushobozi bwo kugera ku isi hose, ariko ukeneye inkunga y’amafaranga ndetse n’abawumenyekanisha kugira ngo bigerweho.
Diamond yatanze urugero rw’indirimbo ye “Shu” yabanje gucibwa amazi, ariko nyuma ikaza gukundwa ku rwego mpuzamahanga, aho imaze kumvwa n’abagera kuri miliyoni 9 kuri Spotify.
Diamond avuga ko kuba abahanzi bo muri Nigeria bahirwa i Burayi no muri Amerika ari uko imiryango yabo myinshi ituyeyo
Yashoje asobanura ko abahanzi bo muri Afurika y’iburengerazuba bahirwa mu bitaramo byabo mu mahanga kuko bafite abantu benshi baturutse mu bihugu byabo bakimukira mu mahanga, ugereranije n’Abanya-Tanzania.
Yagize ati:“80% by’abitabira ibyo bitaramo ni abo mu Burengerazuba; nta Tanzania. Hari so utuyeyo? Nka we tukubajije, hari nyokorume muri Amerika uzaza mu gitaramo cyanjye? Nta we! Nyogokuru? Nta we! Nyogosenge? Nta we! Ugomba rero kwishingikiriza kubantu bava mubindi bihugu kugira ngo bitabire icyo gitaramo. Abo bavandimwe [Abanyafurika y’Iburengerazuba], bafite amahirwe ko imiryango yabo ibayo, bikabemerera kuzuza hejuru ya 50% bya sitade ya O2. ”
