Davis D agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki

Davis D agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki

 May 5, 2024 - 08:10

Umuhanzi Davis D yatangaje ko ari gutegura igitaramo kidasanzwe muri uyu mwaka, kizaba kigamije kwishimira ibikorwa amaze kugeraho mu myaka 10 amaze mu muziki.

Ibi Davis D yabitangarije Radio Rwanda kuri uyu wa gatandatu, avuga ko muri iyi minsi ahugiye mu bikorwa byinshi by’umuziki harimo no gutegura indiririmbo zigize album ye, ariko ikirenzeho ni uko ari gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki yise ‘10-years Davis D concert’, kizaba muri uyu mwaka.

Muri iki kiganiro Davis D kandi yagarutse ku nkuru zimaze iminsi zivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa bakunze kugaragara bari kumwe kenshi witwa ‘Caddette’, ahantu hatandandukanye bigatuma bacyeka ko yaba ari mu rukundo na we.

Ni amakuru yamaganiye kure avuga ko ari inshuti ye isanzwe, kenshi bahurira mu kazi kamwe nko kwamamariza ikigo kimwe, avuga ko afite umukunzi kandi abantu bamwe baramuzi.

Yagize ati “Ntabwo ari umukunzi wanjye by’umwihariko, ariko ni umukunzi wanjye mu buryo bwa gicuti, dukunda guhurira mu kazi kenshi…twamamariza ikigo kimwe…Urumva ko andi hafi buri munsi. Guhorana kwanjye na we biri gutuma abantu bibaza byinshi ari mu by’ukuri njye mfite umukunzi.”

Davis D agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki