Icyamamare mu muziki wa Nigeria mu njyana ya Afrobeats David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido, akomeje kwibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugira ibyo atangaza ku moko y'abatuye Nigeria.
Mu minsi ibiri ishize, nibwo Davido yarimo aganira n'umunyamerika Kai Cenat uzwi cyane ku muyoboro wa You Tube, aho yemeje ko Igihugu cya Nigeria gituwe n'amoko atatu y'abantu ari yo 'Yoruba, Igbo, na Benin.
Davido ari guterwa amabuye nyuma yo gutangaza ko Nigeria ituwe n'amoko atatu
Mu magambo ye ati " Dufite amoko atatu muri Nigeria. Hari Yoruba. Papa wange ni umu-Yoruba, kandi aho papa wawe akomoka, niho nawe uba ukomoka. Umugore wange (Chioma) nawe akomoka muba-Igbo. Ikindi, mama wange akomoka mu bwoko bwa Benin. Nange ndi muri ayo moko atatu."
Nyamara rero, nubwo Davido yahamije ko muri Nigeria harimo amoko atatu, ikigo cy' Igihugu cy'ibarurishamibare muri iki gihugu (National Bureau of Statistics) cyivuga ko muri Nigeria hari amoko 371. Ibi nibyo byatumye abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga bibasirwa uyu muhanzi bibaza icyo yari agamije avuga ko andi moko atahaba.
Davido aremeza ko Nigeria ituwe n'amoko atatu, mu gihe Leta igaragaza ko hari 371
