Davido yavuze itafari umuryango we washyize ku iterambere rya Nigeria

Davido yavuze itafari umuryango we washyize ku iterambere rya Nigeria

 Apr 27, 2024 - 09:04

Umuhanzi Davido yatangaje ko umuryango avukamo ari wo ufite ingomero z'amashanyarazi nyinshi zitanga umuriro ku banya-Nigeria, ahishura n'umushinga umugore we agiye gutangira.

Icyamamare mu muziki wa David Adeleke amazina nyakuri ya Davido, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko atangaje ko umuryango we ari wo ukwirakwiza amashanyarazi ku mubare munini w'abatuye Nigeria.

Kuri Davido, avuga ko umuryango wabo wo nyine ufite ingomero z'amashanyarazi Enye hirya no hino mu gihugu zikwirakwiza umuriro ku baturage benshi. Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro "Business Untitled", aho yavugaga ku ishoramari rye bwite ndetse n'iry'umuryango akomokamo.

Ati " Igihe kimwe nigeze kugerageza kujya mu bucuruzi bw'amafaranga y'ikoranabuhanga, ariko kandi nge n'umuryango wange dufite ingomero z'amashanyarazi Enye zitanga umuriro ku banya-Nigeria. Umugore wange nawe ni umutetsi, turateganya gushinga restaurant, ariko nge 'business' yange ni muzika kandi ndabikunda."

Icyakora nubwo Davido avuka mu muryango wagwije ifaranga nta mpaka zibirimo, ariko kandi abantu ku mbuga nkoranyambaga banze kwemeranya nawe ku byo yavuze ko umubarere munini w'abatuye Nigeria bakoresha umuriro w'amashanyarazi uvuye ku ngomero zabo, dore ko bemeza ko muri iki gihugu umubare munini w'ingomero ari iza Leta, binavuze ko abaturage benshi bakoresha amashanyarazi aba yavuye kuri izo ngomero.

Davido aremeza ko umuryango avuko ari wo gukwirakwiza amashanyarazi ku banya-Nigeria benshi