Davido yavuze impamvu adashishikajwe no gukorana n'abahanzi bo muri USA

Davido yavuze impamvu adashishikajwe no gukorana n'abahanzi bo muri USA

 Apr 16, 2024 - 09:30

Umuhanzi Davido aremeza ko kuri ubu nyuma yo gukorana indirimbo nyinshi na Chris Brown, nta gahunda yo kwitesha umutwe ashaka undi muhanzi wo muri USA bakorana, icyakora yahishuye undi muhanzi ukomeye bafitanye umushinga.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria mu njyana ya Afrobeats David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido, aratangaza ko magingo aya anyuzwe n'indirimbo yakoranye na Chris Brown, bityo ko nta gahunda afite yo gushaka undi muhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ngo bakorane.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na "Sway’s Universe", yashimangiye ko kuri ubu adashaka kwitesha umutwe ashaka undi muhanzi wo muri Amerika ngo bakorane indirimbo, kuko ngo afitanye indirimbo zakoze amateka n'umuhanzi wo muri Amerika Chris Brown.

Nubwo atangaza ko adashaka kwitesha umutwe ashaka undi muhanzi bakorana, ariko avuga ko afite gahunda yo gukorana na Rihanna, nyuma y'uko uyu muhanzikazi mu mwaka washize yagaragaje ko yakunze indirimbo ye yaciye ibintu ikanahatana muri Grammy Awards 2024 yise "Unavailable" igaragara kuri album ye Timeless.

Mu magambo ye ati " Iruhande rwa Chris Brown, ntabwo nzitesha umutwe nshaka undi muhanzi wo muri Amerika ngo dukorane. Rihanna yavuze ko 'Unavailable' ari indirimbo nziza kuri we, rero ntegereje kuzakorana nawe."

Yunzemo ati " Indirimbo Blow My Mind nakoranye na Chris Brown, niyo ndirimbo nziza yakozwe n'umuhanzi wa Afrobeats n'uwo muri Amerika nyuma ya 'One Dance' ya Drake na Wizkid. Blow My Mind, ni indirimbo itangaje."

Chris Brown na Davido bakaba bafitanye indirimbo nyinshi zirimo Sensational n'izindi, dore ko Davido aheruka no gutangaza ko bashaka  gukorana alubumu, ndetse kandi, basanzwe ari n'inshuti z'akadasohoka.

Davido aremeza ko nta gahunda afite yo gushaka undi muhanzi wo muri Amerika ngo bakorane