Davido uri i Kigali umuriro yakongeje iwabo wajemo n'urupfu

Davido uri i Kigali umuriro yakongeje iwabo wajemo n'urupfu

 Oct 21, 2023 - 13:21

Umunyamideli wo muri Nigeria Phyna yavuze ko afite impungenge zo kwicwa nyuma yo gushyamirana na Davido.

Ku mbuga nkoranyambaga igikuba cyacitse nyuma yuko umunyamedi akaba n'umukinnyi wa filime muri Nigeria Josephine Otabor wamamaye nka Phyna agaragaje impungenge zuko ashobora kugirirwa nabi ndetse bikaba byamuviramo n'urupfu nyuma yo gushyamirana ku mbuga nkoranyambaga n'umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido. 

Ibyo gushyamirana hagati y'ibi byamamare, bikaba byaratangiye ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 ku rubuga rwa X, ubwo Phyna yabaza Davido icyo yaba yarakoze gituma abantu bamwanga. Davido nawe yahise amusubiza ko atamuzi kandi ko n'imyitwarire ye nayo irimo amakosa.

Phyna aravuga ko ashora kwicwa nyuma yo gushyamirana na Davido

Ako kanya umuriro wahise utangira kwaka hagati y'abafana babo, aho abafana ba Phyna bavugaga ko Davido asuzuguye umuntu wabo, mu gihe aba Davido nabo bamuryamyeho rubura gica.

Nyuma gato, nibwo uyu munyamideli Phyna yagarutse ku ruta rwe rwa X atangaza ko ari kwakira ibikangisho byinshi ndetse bamutera n'ubwoba ko ashobora kugirirwa nabi harimo no ku mwica. Ati " Ndi kwakira ibikangisho bivuga ko nshobora kwicwa. Ko ntari umuhanzi, kuki banyica?".

Umuriro watse hagati y'abafana ba Phyna naba  Davido

Nyuma yuko Phyna atangaje ko afite impungenge z'umutekano we kandi ko ashobora no kugirirwa nabi hakaba hazamo no kwicwa, abantu bakomeje kugenda batanga ibitekerezo binyuranye, gusa Davido ntacyo arongera kuvuga ku byo Phyna yatangaje.

Hagati aho, Davido akaba ari i Kigali aho yaje mu iserukiramuco rya rutura rya " Trace Awards and Festival" ritegerejwe none ku wa Gatandatu muri BK Arena aho ibihangange byose mu muziki byamanutse biri i Kigali.