Cindy yarambaraye imbere ya Bobi Wine anaca bugufi imbere y'abarimo Jose Chameleone

Cindy yarambaraye imbere ya Bobi Wine anaca bugufi imbere y'abarimo Jose Chameleone

 Oct 1, 2023 - 20:06

Umuhanzikazi Cindy Sanyu yaciye bugufi imbere ya Bobi Wine avuga ko agenda azenguruka izina rye aho ajya hose kuko ngo ari we wamugize umusitari, arangije yemeza ko yubaha bidasanzwe batatu bakomeye muri Uganda abazwi nka " Big Three".

Umugandekazi akaba n'umuhanzi Cinderella Sanyu uzwi nka Cindy, yatangaje ko ahereza icyubahiro kitagabanyije umunyabigwi mu muziki wa Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine waje kuba n'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Cindy ubwo yaganiraga na Televiziyo "Baaba TV", akaba yashimangiye ko iyo adakorana indirimbo na Bobi Wine, atari kuzigera narimwe amenyekana, cyane nko hanze y'igihugu urugero ngo nko muri Caribbean; aho indirimbo bafatanyije bise "Dilemma" yakunzwe cyane.

Cindy aravuga ko Bobi Wine ari we wamugize umusitari

Akaba yakomeje ahamya ko kimwe mu bintu ashima Imana, ari ukuba yaramenyanye na Wine kandi ngo byabaye amahirwe kuri we. Ati " Gukorana nawe, byabaye umugisha mu buzima bwange, atari ku rubyiniro gusa, kuko yatumye mba icyamamare muri Jamaica n'ahandi henshi ku isi. Ameze nkaho azenguruka ku izina ryange, kuko yabaye umugisha kuri nge."

Naho ubwo yabazwaga niba hashoboka ihangana hagati y'ibihangange bitatu mu muziki wa Uganda abazwi nka "Big Three" aribo: Jose Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine; yavuze ko ibyo bidashoboka. Ati " Ntabwo ibyo ari ibintu nakicara hasi ngo ntekereze. Aba bose mbahereza icyubahiro cyane, kandi nta n'umwe najya inyuma muri ubu buryo."

Bebe Cool, Jose Chameleone na Bobi Wine abazwi nka "Big Three" 

Nubwo Cindy avuga ko aba batatu guhurira ku rubyiniro bagahangana bidashoboka kandi atanabikunda ngo kubera ko bose abubaha, ariko kandi hategerejwe ihangana hagati ya Jose Chameleone na Bebe Cool nubwo hataramenyekana itariki bazahanganiraho.