Umuhanzi Chris Eazy yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku bijyaye n’urukundo rwe na Miss Pascaline Umuhoza rumaze igihe ruhwihwiswa mu itanganzamakuru.
Chris Eazy yaruciye ararumira ku bijya n'urukundo rwe na Pascaline
Ni urukundo rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2023, ku buryo benshi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga banahamya ko rumaze gushinga imizi.
Yaba Chris Eazy cyangwa uyu mukobwa wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, nta n’umwe utemeza aya makuru, gusa bivugwa ko bajya banazohokana bakajya no hanze y’igihugu, cyane muri Uganda.
Yaba Miss Pascaline Umuhoza cyangwa Chris Eazy nta n'umwe uremeza aya makuru
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cya Made in Rwanda, uyu muhanzi yaryumyeho ubwo yabazwaga iki kibazo, gusa aca amarenga ko ari mu rukundo.
Yavuze ko umunsi w’abakundana ari umunsi yishimira, asoza avuga ko umukobwa utekereza ko amukunda, amwijije kutazamutenguha!
