Burya Aba-Nigeria ntibubaha Rema! Johnny Drille ari kumuvuganira

Burya Aba-Nigeria ntibubaha Rema! Johnny Drille ari kumuvuganira

 Oct 26, 2023 - 16:52

Umuhanzi Johnny Drille yagaragaje impamvu Abanya-Nigeria batubaha mugenzi we Rema kandi ngo amaze gukora ibikorwa bidasanze mu muziki.

John Ighodaro uzwi mu muziki wa Nigeria nka Johnny Drille, yahishuye impamvu mugenzi we Divine Ikubor uzwi nka Rema babana mu nzu imwe itunganya umuziki ya Mavin Record Label ya Don Jazzy, Abanya-Nigeria badaha agaciro ibikorwa bihambaye amaze gukora ku myaka ye.

Johnny, akaba yagaragaje ko 'kubogama' ari yo mpamvu nyamukuru Abanya-Nigeria batabona agaciro k'ibihembo Rema amaze kwegukana n'ibigwi amaze gukora ku myaka ye 23. Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Radiyo Beat 99.9 FM, yagaragaje ko ibikorwa bya Rema bidahabwa agaciro kabyo.

Johnny Drille aravuga ko Rema adahabwa icyubahiro akwiye 

Mu magambo ye ati " Ntabwo ari ibintu byo kujyaho impaka, kuko Rema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, ku buryo buri wese aho ari yagakwiye kuba ahumeka izina rye. Ku myake ye amaze gukora ibintu bihambaye cyane. Si ntekereza ko ahabwa icyubahiro akwiye."

Yunzemo ati " Muri Afurika yose ndetse no mu isi yose, ni we ufite indirimbo yakoze amateka akomeye (Calm down) . Iyi ndirimbo yamaze umwaka wose mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard ndetse iba n'indirimbo ya mbere yo muri Afurika ibikoze, kandi yaracuruje mu isi hose."

Umuhanzi Rema wo muri Nigeria 

Kuri Johnny Drille, yumva ko uyu musore ushinjwa kuba mu gatsiko gahuzwa na sekibi ka Illuminati, ko agomba guhabwa icyubahiro. Ati "Kuri nge mba numva byaratangiye kuba yahabwa icyubahiro, ariko ndabasabye mureke duhe icyubahiro uyu musore muto."