Biravugwa ko umuraperi Snoop Dogg yakuye akarenge ke mu bucuruzi bw'ikinyobwa k'ikawa yari yatangiye mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Snoop Dogg yahisemo kuvana imigabane ye yose muri INDOxyz nta n'umwaka ushize ayitangije
Uyu muraperi, yari yafatanyije n'umucuruzi wo mu gihugu cya Indonesia, Michael Riady, bakora ikirango (brand) bise INDOxyz, gusa ngo Snoop Dogg yahise akuramo ake karenge mu mpeshyi z'uyu mwaka ku bw'impamvu zitaramenyekana.
Snoop Dogg n'abamuri hafi, bivugwa ko bakoze iperereza mbere yo guhitamo kubivamo
Kugeza ubu, ntiharamenyekana impamvu Snoop Dogg yatandukanye n'iyi brand yatangije yizeza isi kuyizanamo impinduka nyinshi, ndetse na mugenzi we bayitangiranye, Michael Riady, ntaratangaza niba azakomeza ubu bucuruzi atari kumwe na Snoop Dogg.
Ntibiramenyekana niba Michael Riady azakomeza ubu bucuruzi atari kumwe na Snoop Dogg
