Umuhanzikazi w'umunyamerika Britney Jean Spears ari gutegwa iminsi bigaragazwa ko yaba agiye kwitura mu gihombo bitewe na miliyoni z'amadorari amaze igihe atakaza mu biruhuko, nubwo hari abandi bagaragaza ko ahagaze bwuma mu bijyanye n'ubukungu bwe ntakibazo azagira.
Ikinyamakuru TMZ nicyo cyatangiye gisohora raporo igaragaza ko uyu muhanzikazi ari mu byago byo kuba yahomba, bashingiye ku biruhuko yatakajemo akayabo. Nyamara ibyo iki kinyamakuru cyatangaje, ikindi cya Entertainment Tonight cyabiteye utwatsi cyivuga ko Spears ameze neza, ndetse ko n'ubukungu bwe bumeze neza ntakibazo.
Ku bwa Entertainment Tonight, nubwo Spears yagiye mu biruhuko, ariko bahamya ko kuba yagira ikibazo cy'amafaranga biri kure, bagashingira no kuba igitabo cye yasohoye mu mwaka washize yise "The Woman In Me" cyaraguzwe cyane, bityo ko kuba wavuga ko azagira ikibazo cy'amafaranga ari ugukabya.
Ku rundi ruhande, Dr Charles Sophy umuganga w'ibibazo byo mu mutwe i Los Angeles, yatangarije TMZ ko Britney Spears bitewe n'agahinda gakabije afite, akwiye gushaka undi muntu uzajya agenzura imitungo ye nubwo bigoye kuba yakizera undi nyuma y'uko se yashatse kuyimuriganya, ariko agaragaza ko ibyo akwiye kubikora.



Britney Spears yaba agiye kugwa mu gihombo bitewe n'ibiruhuko yatakajemo akayabo
