Biracura iki?U Burusiya buryanye karungu USA na UK| Ukraine mukimwaro gikabije

Biracura iki?U Burusiya buryanye karungu USA na UK| Ukraine mukimwaro gikabije

 Sep 27, 2023 - 20:07

U Burusiya mu burakari bwinshi bugaragaje ko bidasubirwaho USA n'Abongereza ari bo baturikije imiyoboro ya gaze mu nyanja y'umukara umwaka washize, ndetse kandi ari nabo bagize uruhare mu gitero giheruka kwibasira ibirindiro byabo mu nyanja y'umukara| U Burusiya bwongeye kumwaza Ukraine bagaragaza komanda mukuru bavugaga ko biciye mu gitero cyo muri Crimea.

Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Burusiya Dmitry Peskov yagaragaje ko nyuma y'iperereza bakoze ryimbitse, ryagaragaje ko Leta zunze ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza ari bo bihishe inyuma y'igitero cyo guturitsa impombo za gaze zacaga mu nyanja y'umukara.

Iturika ry'iyi miyoboro rikaba ryarabaye muri Nzeri 2022, aho iyaturikijwe yari imiyobora ya Nord Stream 1 na Nord Stream 2  yajyanaga gaze mu Budage. U Burusiya bukaba bwarahise butangaza ko icyo ari igikorwa cy'iterabwoba bakorewe.

Komanda w'u Burusiya Admiral Viktor Sokolov Ukraine yavugaga ko yiciye muri Crimea ariho

Nubwo Peskov ntacyo yavuze bagiye gukora, ariko kandi bakomeje gusezeranya kwihorerera kubazaba barabikoze mu gihe bamenyekana.

Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, Maria Zakharova Umuvugizi muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Burusiya, nawe yashinje ibi bihugu gutegura igitero cyagabwe muri Crimea mu Cyumweru gishize.

Minisitiri Zakharova akaba yavuze ko ntagushidikanya umupangu wo kwibasira amato y'Abarusiya mu nyanja y'umukara mu gace ka Crimea, ari Amerika n'Ubwongereza bateguye icyo gitero hanakorweshwa ikoranabunga n'ubutasi bwa NATO.

Komanda Admiral Sokolov yagaragaye mu nama kuri Minisiteri y'ingabo

Akaba yavuze ko mu buryo bweruye Amerika na NATO bari mu ntambara muri Ukraine kandi ngo bakaba bari kwibasira ibice by'u Burisiya, ibyo Abarusiya bafata nk'umurongo utukura kuri bo.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwasohoye amashusho ya komanda Admiral Viktor Sokolov uyoboraya ingabo zo mu mazi muri Crimea, Ukraine yaherukaga kuvuga ko yivuganye mu gitero cyo mu Cyumweru gishize hamwe n'abandi basirikare bakuru 34. Admiral Sokolov akaba yagaragaye ari kumwe na Minisitiri w'ingabo Sergey Shoigu.