Nk'ibisanzwe, umugore wa Kanye West yongeye gushyira hejuru ibyo gutungura abakunzi be naba Kanye West umugabo we mu myambarire, ubwo yifataga akajya mu muhanda n'uyu mugabo we yambaye ubusa buriburi mu Murwa Mukuru w'Igihugu cy'u Bufaransa Paris.
Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, nibwo Bianca yasohotse muri hoteli yari acumbitsemo ya Ritz Hotel afatana ikiganza na Kanye West baba batembera Paris, aho nta kintu yari yambaye ku gice cyo hasi nk'uko amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.
Bianca Censori yagaragaye yambaye ubusa mu ruhame i Paris mu Bufaransa
Twinjiye mu bitabo by'amategeko ahana ibyaha mu Bufaransa, bigaragara ko Bianca Censori yarenze ku itegeko ryo kujya mu ruhame wambaye ubusa. Ibi bihanishwa igifungo cy'umwaka umwe muri gereza n'izahabu ya amayero €15,000.
Ibi bihano bigaragara mu ngingo ya 222-32 mu gitabo gishya cy'amategeko ahana yasohotse ku wa 01 Werurwe 1994.
Ntabwo byaba ari ubwa mbere Bianca yaba arenze ku mategeko yo kwambara ukikwiza, dore ko no mu mpera z'umwaka washize, yari mu byago byo gufungirwa mu Butaliyani nyuma yo kwambara ibiteraso muri icyo gihugu.
Bianca Censori ashobora gufungwa umwaka umwe n'izahabu nyuma yo kwambara ubusa i Paris
Mu Butaliyani, Bianca yagaragaye ku gice cyo hejuru ntacyo yambaye asa nkuwakinzeho umusego. Nk'uko itegeko nshinga ry'Ubutaliyani ribivuga, umuntu wambara ubusa mu ruhame, ahanishwa igifungo cyo guhera ku mezi ane kugera ku myaka ine, n'izahabu y'amayero 5,000-10,000.
Ubwo ibyo byabaga, Abataliyani bateye hejuru bavuga ko Kanye West na Bianca batagakwiye kuza gukorera ibyo bintu ku butaka butagatifu bwa Kiliziya Gatolika, ndetse icyo gihe Polisi yahise ibatangizaho iperereza. Inshuro nyinshi nta kindi uyu mugore kimuvugwaho mu itangazamakuru, uretse imyambarire idahwitse.

Biance Censori akomeje kuba iciro ry'imigani kubera imyambarire ye
