Barimo Diamond na Nicki Minaj! Abazatarama muri Afro Nation bamenyekanye

Barimo Diamond na Nicki Minaj! Abazatarama muri Afro Nation bamenyekanye

 Jan 22, 2024 - 14:50

Abategura igitaramo cya Afro Nation, bongeye gutangaza urutonde rw'abahanzi bagomba gutarama mu birori by'uyumwaka, aho abarimo Diamond Platnumz Rema n'abandi bazahurira na rurangiranwa Nicki Minaj.

Abategura igitaramo cya Afronation, bamaze gushyira hanze urutonde rw’abahanzi bagomba gutarama muri icyo gitaramo giteganyijwe kuzabera muri Portugal mu mpeshyi itaha, barimo Diamond Platnumz na Nicki Minaj.

Diamond Platnumz ni we muhanzi wenyine uturuka muri Afurika y'iburasirazuba uzaba uri muri Afro Nation

Ni urutonde rwasohotse ruriho abandi bahanzi batandukanye bo muri Afurika, gusa ruriho Diamond Platnumz nk’umuhanzi umwe rukumbi uturuka muri Afurika y’iburasirazuba.
Ni urutonde rugaragaraho abandi banmhanzi nyafurika birimo:Rema, Asake, Flavour, Musa Keys, Omah Lay, Focalistic, Major League Djz n'abandi.

Urutonde rurambuye rw'abazatarama muri Afro Nation, ariko rugomba kongerwamo abandi

Ni ibirori biteganyijwe kuzaba tariki 26 kugeza tariki 28 kamena muri uyu mwaka, bikabera mu gihugu cya Portugal.