Umuhanzi Bebe Cool yatangaje impamvu atagikorana na n’abashinzwe kwamamaza ibitaramo iwabo. Avuga ko yari arambiwe gusuzugurwa no guhembwa make.
Babe Cool avuga ko yari arambiwe agasuzuguro k'abategura ibitaramo
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: “Nahisemo gutangira gutegura ibitaramo byanjye bwite kubera agasuzuguro k’abategura ibirori n’ababyamamaza.”
Yakomeje agira ati:”Baduhaga amafaranga make mu gihe twabaga twakoresheje amafaranga menshi cyane ku bahanzi b’abanyamahanga.
Byananiye kubyihanganira, nuko mfata icyemezo cyo kubyikurikiranira, kandi nishimiye umusaruro byampaye.”
Icyakora, icyemezo cya Bebe Cool bisa n’aho cyamuhiriye kuko kuva yatangira kwitegurira ibitaramo bye, avuga ko anyuzwe kuko nta bibazo by’amafaraga akigirana n’abahanzi bagenzi be.
Bebe Cool avuga ko Chameleon batetesha bagakabya
Ni muri urwo rwego, Bebe Cool yikomye bamwe mu banyamuziki bo muri Uganda, gushyira kw’ibere Jose Chameleone bakumva ari we muhanzi ukwiye guhabwa amafaranga menshi gusa, nkaho ari ikinege muri Uganda.
