Priscilla Zawedde umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, kuri ubu abakunzi be bakomeje gutegerezanya amashyushu ko abereka umukunzi we, dore ko mu minsi yashize yakunze kuvuga ko afite umukunzi mu ibanga rikomeye, ariko bidateye kabiri agatangaza ko batandukanye mu marira menshi umusore amusize.
Hirya no hino ku Isi, abakunzi b'ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane mu myidagaduro, baba bifuza kumenya niba abo bakunda bafite abakunzi ndetse n'uburyo babanye. Iyi iri no mu ngingo zituma bagarukwaho cyane mu bitangazamakuru ndetse bikanatuma binjiza agatubutse rimwe na rimwe.
Ku Bagande benshi bakunda Azawi, batunguwe no kubona mu minsi yashize atangaza ko umukunzi w'ibanga yari afite byarangiye mu marira akomeye cyane, dore ko yemeje ko umusore bakundanaga batandukanye nyuma y'amezi atandatu bari mu munyenga w'urukundo binamusigira igikomere gikomeye, aho amakuru yavugaga ko yakundanaga n'Umunyamerika.
Nyamara nubwo byamusigiye igikomere, ariko mu kiganiro yagiranye na Juliana Kanyomozi, yemeje ko ubu yiteguye kongera kujya mu rukundo, nubwo afite impungenge ko yakongera kwangwa, dore ko ashimangira ko iyo abonye umusore mwiza, ahita atangira guteganya ko yamubabaza bakanatandukana mu buryo bibi.


Azawi aremeza ko ari gushaka umukunzi nyuma yo kubabazwa
