Umuhanzi Asake wo muri Nigeria ari kurata amashimwe bosi we Olamide mu nzu itunganya umuziki ya YBNL Nation, nyuma y'uko amugire inama yo gutandukana n'uwari umukunzi we washakaga ko amuha amafaranga yose yakoreye.
Asake akaba yavuze ko uwo mukobwa batandukanye, bari barakundanye mbere y'uko aba umusitari, kandi akaba yarabonaga ari umwana mwiza ndetse ari umuntu woroheje ashingiye ku nkomoko ye, ku buryo ngo kumwizera byari byoroshye.
Olamide yagiriye inama Asake yo gutandukana n'umukunzi we yahaye miliyoni ebyiri akazanga
Uyu muhanzi yagaragaje ko kubera uburyo yari yaramwizeye, byatumye umunsi wa mbere abona amafaranga menshi mu muziki, yarabibwiye umukunzi we, ndetse yiyemeza no kumuha impano ya miliyoni ebyiri z'ama-Naira.
Ati " Igihe nabonaga sheke y'amafaranga menshi mu muziki, nari nishimiye mpitamo kumusangiza ayo makuru nk'umukunzi wange. Namubwiye ibintu byose bijyanye n'amafaranga yange, ndetse mubwira n'ayandi nteganya kwinjiza. Nahise muhamo miliyoni ebyiri.
" Nyamara mu buryo bwa ntunguye, yanze izo miliyoni ebyiri, ambwira ko ari make cyane ugereranyije nayo mfite. Byarambabaje cyane, kuko narinzi ko uyu mukobwa ari umuntu woroheje muri kamere ye. Ntabwo narinzi ko yakora ibintu nk'ibyo."
Asake aravuga ko yahaye umukunzi we miliyoni ebyiri akazanga bikamubabaza cyane
Ubwo uyu mukunzi we yari akirangiza kuyanga, niho Olamide yaziye nk'umucunguzi, kuko Asake yahise abimuganiriza, amugira inama yo gutandukana nawe, ndetse amusaba ko ayo mafaranga yari agiye kumuha, yayaha mama we.
Asake yavuze ko yahise ayaha umubyeyi we, nawe ahita afunguramo iduka, ntiyongera kugira ikibazo cy'amafaranga ndetse ntiyongera no kumusaba amafaranga ukundi. Yanahishuye ko Olamide yamusabye kutazagira undi muntu yongera kubwira umubare w'amagaranga yinjiza neza uko ari yose.
