Arnold Schwarzenegger yahanishije umukobwa we  kumutwikira inkweto mu maso 

Arnold Schwarzenegger yahanishije umukobwa we kumutwikira inkweto mu maso 

 Sep 29, 2023 - 20:28

Umukinnyi wa firime, Arnold Schwarzenegger, yahishuye uburyo budasanzwe yakoreshaga ashyira ku murongo abana be.

Umukinnyi wa firime, Arnold Schwarzenegger wamenyekanye nka Commando, yahishuye uburyo yayobozaga inkoni y'icyuma urubyaro rwe, kugira ngo abigishe isomo.

Arnold Schwarzenegger yatwitse inkweto z'umukobwa we agira ngo amwigishe isomo

Uyu mugabo wakunzwe muri firime nka "Terminator", aganira n'itangazamakuru ku bijyanye n'igitabo gishya yenda gushyira hanze, igitabo yise Be Useful: Seven Tools for Life, ni bwo yavuze ko abana be yabashyiragaho igitsure gikabije, rimwe na rimwe bikanababaza.

Yagize ati:Niba mufite amatsiko, mubabaze ku mikurire yabo, bafite inkuru nyinshi zisekeje zo kubabwira."

Katherine na we asigaye yifashisha bumwe mu buryo bwa se mu kurera abana be

Nyuma yo kubwira umunyamakuru gutya, ni bwo umukobwa we Katherine yazanye n'umukobwa we Lyla, bakamubwira uburyo se yigeze gutwika inkweto ze kubera ko yazishyize aho atagombaga kuzishyira.

Abazwa niba ibyo umukobwa we n'umwuzukuru we bavuze ari byo, uyu mugabo yavuze ko ari byo, ndetse aseka umukobwa we kuba  ibihano yabahaga bikababaza, ari byo na we aha abana be.

Arnold Schwarzenegger yagiraga igitsure kinshi kugira ngo abana be bage ku murongo

Icyakora, ngo Arnold Schwarzenegger yagiraga igitsure gikabije, kuko yigeze no kujugunya uburiri bw'umwana we, nyuma yo gusanga atashashe.