Alikiba yacecekesheje abashinjaga Harmonize kumusuzugura

Alikiba yacecekesheje abashinjaga Harmonize kumusuzugura

 Oct 27, 2023 - 20:39

Nyuma y'iminsi itari mike benshi bashinja Harmonize gusuzugura Alikiba nyuma y'igitaramo cyabaye muri Kamena, Alikiba we yavuze ko ibyo harmonize yakoze nta kibazo abibonamo.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Alikiba, yarengeye umubano we numuhanzi mugenzi we Harmonize, benshi bari bamaze iminsi bashidikanyaho.

Alikiba yavuze ko nta kibazo afitanye na Harmonize

Amagambo ya Alikiba aje nyuma y'ikintu gitunguranye cyabaye mu kiganiro cye n’abanyamakuru yuma y’igitaramo cyo muri Kanama, ubwo Harmonize yamutunguye amuhobera  amuturutse inyuma. 

Nubwo Alikiba yagaragaye nk'utunguwe n’ibyo Harmonize yakoze, ariko bidatinze, yahise asobanura ko bitigeze bimurakaza. Icyakora, bamwe mu bafana be bagaragaje ko batabyishimiye, benshi bavuga ko ibikorwa bya Harmonize bitari ngombwa, ndetse ari ugusuzugura Alikiba.

Ku rundi ruhande, Alikiba, ntabwo yahaye agaciro ibyabaye, ashimangira ko ari ibintu bisanzwe ko nshuti zitungurana kandi ko atari ikibazo gikwiye kubuza abantu gusinzira.

Harmonize yahobereye Alikiba mu kiganiro amuturutse inyuma, benshi babifata nko kumuca anazi

Akigera mu gihugu cya Kenya aho arimo kubarizwa ubu, Alikiba yabwiye abanyamakur ati: “Aah, narishimye kuko yari antunguye, gusa mwese murabizi ko iyo umuntu akwegereye aguturutse inyuma, utabura kwikanga no gutungurwa gato."

Nubwo yakomeje gushimangira ko ari inshuti, Alikiba ntabwo yasubije ikibazo cyamubazafa niba hari imishinga yo gukorana hagati ye na Harmonize. Uburyo bose ari abaganga mu muziki, rimwe na rimwe byatumye abantu batekereza ku bijyanye no kuba bakorana indirimbo, ariko Alikiba yakomeje guhungira kure iki kibazo.

Alikiba yavuze ko inshuti zirangwa no gutungurana

Icyakora babivuga babireka, Harmonize na Alikiba ntitwavuga ko bafitanye umubano mwiza cyne, bitewe nuko Harmonize yahoze muri label ya Wasafi iyobowe na Diamond Platnumz, umaze imyaka n’imyaniko arebana ay’ingwe na Alikiba.