Alien Skin mu nzira zo gukabya inzozi ze muri politike

Alien Skin mu nzira zo gukabya inzozi ze muri politike

 Oct 25, 2023 - 12:15

Umuhanzi Alien Skin abafana be bishyize hamwe bajya kumureba bamusaba ko yashinga ishyaka bakamujya inyuma ndetse bamwe bahita biyemeza no kuzamubera abarinzi.

Abakunzi b'umuhanzi Alien Skin wo mu gihugu cya Uganda bakomeje kumujya inyuma banamushishikariza kwinjira muri politike y'iki gihugu ariko akinjira ashinga ishyaka rye rishya nk'uko yakomeje kubishaka. Kuri ubu, abafana bishyize hamwe bajya kumwumvisha ko agomba gushinga iryo shyaka bakamuyoboka.

Mu minsi yashize, nibwo uyu muhanzi yari yatangaje ko yifuza gushinga irye shyaka akaryita Fangone Unity Platform (FUP rigahangana n'ishyaka yahozemo rya Bobi Wine National Unity Platform yasohotsemo nyuma yo gushinjwa kwishongora akanga no gusaba imbabazi zibyo yari yakoze. 

Abakunzi ba Alien Skin bashaka ko ashinga ishyaka bakamujya inyuma 

Abafana ba Skin bibumbiye mu itsinda bise “Fangone Disciples” bakaba bikoze bajya kureba uyu muhanzi iwe mu rugo bamusaba ko yakwinjira muri politike, ndetse bamwe bahita bavuga ko bazaba abarinzi b'ishyaka mu by'umutekano; muri make bakajya bamurindira umutekano.

Iri tsinda ry'abafana kandi, nta mikino iri mu byo bavuga, dore ko batoye n'umuyobozi waryo witwa 'Popstar' aho yatangaje ko yatangiye gukusanya inkunga muri group za Whatsapp kugira ngo naramuka ashinze ishyaka bazahite bagura imyenda idatoborwa n'amasasu.

Alien Skin inzozi zo kuba Umunyapolike zaba zigiye gusohoza 

Ku ruhande rwa Alien Skin akaba yatangaje ko yishimiye urukundo abafana be bamweretse. Mu minsi yashize ubwo yatangazaga ibyo gushinga ishyaka, akaba yari yavuze ko atari yaryandikisha ku buryo ryahatana mu matora.