Agasuzuguro ka Ykee Benda kamushoye mu mirwano

Agasuzuguro ka Ykee Benda kamushoye mu mirwano

 Aug 5, 2024 - 11:15

Umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda, araterwa amabuye n'abantu nyuma y'uko asuzuguye abashinzwe umutekano bikarangira arwanye nabo mu gitaramo yakoze mu mpera z'icyumweru gishize ubwo hatangwaga ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2024-2025.

Ibi byose bijya kuba, byatangiye ubwo Ykee Benda yageraga ku muryango agiye kwinjira muri Sheraton Hotel Gardens, ahabereye ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2024-2025, aho yagombaga kuririmba muri ibi birori. Ubwo yahageraga yasabwe n'abashinzwe umutekano ko yakuramo ingofero nawe agasakwa nk'abandi bose.

Icyakora Ykee Benda yanze kuyikuramo yanga y'uko banamusaka, intonganya zitagira zityo birangira afatanye mu mashati n'ushinzwe umutekano bakubitana ibipfunsi.

Ubwo imirwano yari irimbanije, Ykee Benda yabwiye abashinzwe umutekano ko agiye gukora uko ashoboye kose babure akazi kabo ku bwo kumukorera ibiteye isoni imbere y'umugore we n'abafana, biza kurangira bamuretse arinjira.

Ubwo uwari uhagarariye abashinzwe umutekano kuri iyi hotel yamenyaga aya makuru, byaramubabaje cyane ahita ategeka abasore be ko binjira muri hotel bagahita basohoramo Ykee Benda ku bw'agasuzuguro ke no kutubahiriza amategeko n'ababwiriza.

Icyakora ntibabashije kumusohora kuko ubwo bageraga aho bagombaga kumukura, basanze yamaze kugera ku rubyiniro yatangiye kuririmba.