50 Cent arabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda urubanza

50 Cent arabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda urubanza

 Sep 24, 2023 - 18:44

Umuraperi 50 Cent, akanyamuneza ni kose, nyuma yo gutsinda urubanza yaregagamo uwahoze ari umukozi we.

Umuraperi 50 Cent ibyishimo ni byose, nyuma  yo gutsinda urubanza yaburanagamo n'uwahoze ari umukozi we. Urubanza rwantsinzwe na 50 Cent nyuma yuko uwitwa Mitchell Green w'imyaka 44 wahoze ari umukozi we mu ruganda rwe rukora inzoga, ahamwe n'icyaha cyo kunyereza imitungo ya shebuja.

50 Cent yaburanagamo n'umukozi wanyereje umutungo mu ruganda rwe

Uyu mugabo yahamijwe icyaha, nyuma icyaho nyuma yo kunyereza miliyoni ebyiri z'amadorari, arenga miliyari ebyiri z'amanyarwanda, avuga ko ari aya komisiyo.

Aya mafaranga yayanyereje abinyujije mu masezerano ikigo cya shebuja, Sire Spirits, yari cyagiranye n'abagombaga kubagemurira ibikoreshwa mu gukora inzoga, amasezerano yari gutangwaho agera kuri miliyoni 15 z'amadorari, gusa ngo Green we yagiye azamura imibare, kugira ngo abone ayo akenyereraho.

50 Cent azafatira imitungo ya Green, mu gihe azaba yananiwe kumwishyura

Urukiko, rwategetse Green kwishyura asaga miliyoni esheshatu. Uyu mugabo yageregeje uko ashoboye ngo aya mafaranga agabanuke, gusa byabaye iby'ubusa, kuko urukiko rwabyanze.

Mu gihe Green yaba ananiwe kwishyura aya mafaranga, 50 Cent agomba guhita afatira imitungo ye yose, mu rwego rwo kwiyishyura.