2Baba arasaba guhabwa ikamba

2Baba arasaba guhabwa ikamba

 Aug 25, 2023 - 12:05

Umuhanzi 2Baba aremeza ko abanyamuziki bakizamuka batamuha icyubahiro akwiye nk'umunyabigwi kandi bakaba batanemera ibyo yakoze, agasaba ko bakwiye kubaha ibikorwa bye.

Innocent Ujah Idibia amazina nyakuri y'umuhanzi 2Baba ukomoka muri Nigeria, aremeza ko abahanzi bakizamuka batamuha icyubahiro nk'umunyamuziki wakoze ibintu bihambaye. Akaba ari kwemeza ko ibi bidakwiye habe na gato.

Uyu mugabo w'imyaka 47, akaba yatangaje ko abikunda cyane iyo abantu bibutse ibikorwa bihambaye yakoze nk'umunyabigwi mu muziki wa Nigeria, gusa nanone avuga ko kubaha no kwemera ibyo yakoze atari itegeko kubikora kuri buri wese.

2Baba aremeza ko abantu bagakwiye kubaha ibikorwa yakoze kandi akabishimirwa 

2Baba mu magambo ye ati " Nta muntu n'umwe umpa ikintu kandi ibigwi byange birahari. Nubwo batabikora, ariko ibyo nakoze ntaho biteze kujya kandi ntibiteze no kugabanyuka nubwo abahanzi bakizamuka batakubaha ibigwi byange."

" Ikintu kimwe kunda, niyo abantu bemera kandi bakishimira ibikorwa nakoze. Kandi ndatekereza ko nta muntu utabikunda. Nkunda iyo abantu bemeye ibikorwa byange ariko nanone ntabwo ari itegeko kubyemera, kubera ko buri wese aba afite inkuru ye. Nubwo waba uri umuhanzi ucyizamuka muri ibi bihe, wenda waranabonye igitekerezo cyo gutangira umuziki kubera ngewe cyangwa undi muhanzi, ariko nawe ufite inkuru ye."

2Baba wegukanye ibihembo bitandukanye muri muzika akaba asaba kubahwa

Hagati aho, 2Baba akaba yaratangiye umuziki mu 1994, ndetse akaba yaregukanye ibihembo byinshi birimo: MTV Europe Music Award, World Music Award, Headies Awards (Hip-hop award) Channel O Music Video Awards, BET Awards, AFRIMMA Awards ndetse n'ibindi binyuranye.