Ubwo umuhanzikazi Zuchu yaganiraga na Wasafi FM, yabajijwe uburyo yumva ameze, iyo abonye uburyo umukunzi we Diamond Platnumz, abanyemo n’abagore babyaranye, ari bo: Tanasha Donna, Zari Hassan, na Hamisa Mobetto.
Zuchu yabajijwe niba atajya afuhira bakeba be
Kuri iki kibazo, Zuchu yasubije ko yatangiye gukundana na Diamond Platnumz abizi neza ko ari umubyeyi kandi afite inshangano zo kurera.
Yagize ati:"Nari mbizi ko bagomba kwizihiza amasabukuru, kandi na banyina bakaba bahari. Ndabizi ko bazohara ari umuryango kugeza umwe apfuye. Kandi niyo bapfa ntibizakuraho ko ari umuryango!"
Zuchu yashimangiye ko guha akanya ibintu byose bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga, ari byo byangiza ubuzima bwa benshi.
Zuchu kandi, yabajijwe niba atajya afuhira bakeba be
Kuri iyi ngingo, Zuchu yavuze ko kurera bisaba ubufatanye hagati y'ababyeyi, by'umwihariko ku minsi idasanzwe mu buzima bwabo. Avuga ko abona nta kibazo kuba ababyeyi bahura kubera iminsi mikuri y'abana babo, kuko ari ibisanzwe.
Zuchu avuga ko yagiye kubana na Diamond Platnumz abizi ko afite abana agomba kwitaho
Yagize ati:"Kuba ababyeyi bahura ni ibintu bisanzwe, kandi nta n'ikibazo mbibonamo. Nta kidasanzwe nabonye, kuko sinabonye bahoberanye cyangwa basomana. Icyo nabonye ni ababyeyi babiri bahuye, kugira ngo bizihize isabukuru y'umwana wabo."
"Ibintu byose bisaba kubitwara gake, kandi mwibuke ko uyu mugabo tubana afite abana, rero ikibaye cyose umuryango uba ugomba kongera ugahura!"
Isabukuru y'umuhungu wa Diamond Platnumz yahuriyemo n'uwahoze ari umugore we Tanasha, ni yo yarikoroje
Zuchu bamunyuzaga hirya no hino, gusa bashakaga kumubaza niba atarababajwe no kuba mukeba we Tanasha n'umugabo we Diamond Platnumz baherutse guhura bizihiza isabukuru y'umwana babyaranye, aho bagaragaye akanyamuneza ari kose, benshi bakanabakeka amababa.
