Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza aho Zari yashyize ubutumwa kuri Facebook ashinja ubuhemu uyu mugabo we Shakib, avuga ko umutima we umenetse nyuma yo kumufata ari kumwe n’undi mugore mu rugo rwabo.
Icyakora, Zari yahakanye ayo makuru, agaragaza ko ayo mafoto yahimbwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu mashusho yashyize hanze, yavuze ko nta na rimwe yigeze atangaza ayo magambo, anasobanura ko hari n’abantu benshi babonye ayo mafoto bakamubaza niba ari ukuri.
Yagize ati: “Aya mafoto ni ibihimbano. Nubwo ariho izina ryanjye n’ikimenyetso cy’uburenganzira kumbuga zanjye ariko si njye wayanditse cyangwa wayatangaje.”
Zari yanenze bikomeye abakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka gukurura abantu n’inkuru z’ibinyoma, avuga ko bamwe babikora bagamije kubona ababakurikira, no kwamamara.
Yakomeje aburira abari inyuma y’ayo makuru, barimo n’abanyamakuru n’abakoresha TikTok, ko bagomba kubihagarika, bitaba ibyo agafata ingamba zo kubarega mu mategeko.
Ati: “Mugomba kwitonda. Murimo kwangiza izina ryanjye, ariko kubakurikirana biroroshye. Ubutaha nimwandika amakuru y’ibinyoma kuri njye, muzabibazwa mu mategeko.”
Ibi bije byiyongera ku zindi ngero zigaragaza uko ikoranabuhanga rya AI riri gukoreshwa mu guhanga amakuru y’ibinyoma, bigashyira abantu mu kaga ko kwangirizwa izina, bityo hakenewe ubushishozi mu gutandukanya ukuri n’ibihimbano.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
