Ykee Benda yahakanye iby'urugomo ashinjwa

Ykee Benda yahakanye iby'urugomo ashinjwa

 Aug 10, 2024 - 10:50

Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda, ashyizwe mu majwi ashinjwa gusuzugura no kurwanya abashinzwe umutekano mu birori biherutse kuba byo gutanga ikamba rya Miss Uganda, byose yabiteye utwatsi.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Uganda byanditse inkuru zivuga ko Ykee Benda ari gushinjwa gusuzugura no kurwanya abari bashinzwe umutekano kuri Hotel Sheraton Garden mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama 2024.

Byavugwaga ko ubwo Ykee Benda yageraga ku muryango wa Hotel yasabwe gukuramo ingofero ngo asakwe nk'abandi bose abone kwinjira, ariko we arabyanga birangira ateranye ibipfu n'abashinzwe umutekano.

Ykee Benda yaje gutera ubwoba abacuga umutekano ko azatuma babura akazi kabo, birangira bamuretse arinjira.

Mu gihe abantu bari bategereje kumva icyo uruhande rwa Ykee Benda rubivugaho, Ykee Benda yatunguranye avuga ko atigeze arwana nabo, icyakora yemera ko batonganye.

Ykee Benda yatangaje ko 'manager' we yahageze mbere abasobanurira ko hari itsinda rigiye kuza ndetse arabibateguza nk'uko basanzwe babigenza mu bindi bitaramo byose.

Ubwo bageraga kuri Hotel abashinzwe umutekano banze ko binjira babasaba itike yo kwinjiriraho, Ykee Benda ajya kwihagararira ku ruhande ari bwo umwe mu bashinzwe umutekano wari wasinze yaje asakuza cyane amutegeka gukuramo ingofero ye.

Yakomeje avuga ko nawe nk'umuntu byamurakaje kuko mu by'ukuri abashinzwe umutekano bari babanje gusobanurirwa abagiye kuza abo ari bo kandi n'umuyobozi wabo yari abizi. Yavuze ko uwo mugabo yaje akamukoraho nawe akuramo ingofero ayishyira mu mugongo ariko akagozi kayo gafashe mu ijosi. Uwo mugabo yamusabye kuyikuramo yose undi arabyanga intonganya zivuka uko.

Icyakora Ykee Benda yavuze ko nubwo habayeho gutongana ariko batigeze barwana nk'uko byavuzwe, ahubwo uwafashe amashusho yayafashe bari gucyocyorana gus ariko ibyo guterana ibipfunsi ni ibinyoma.