Wizkid yahaye umukora ukomeye abarimo Burna Boy na Davido

Wizkid yahaye umukora ukomeye abarimo Burna Boy na Davido

 Aug 1, 2023 - 01:24

Umuhanzi Wizkid yakoze amateka yo kuba ari we Munyafurika rukumbi uhawe igihembo cya 'BRIT Billion Award' gitangirwa mu Bwami bw'u Bwongereza.

Umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri y'umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria, yakoze amateka yo kuba ari we Munyafurika uhawe igihembo cya 'BRIT Billion Award' gitangirwa mu Bwongereza kubera indirimbo ze zumvishwe ku kigero ntagereranywa.

Wizkid akaba yahawe iki gihembo kubera indirimbo ze ndetse na alubumu ye zumvishwe n'abarenga miliyari. Izo ndirimbo zirimo: “One Dance,” yafatanyije na Drake, "Energy” yakoranye na Skepta, “Essence” yakoranye na Tems. Harimo kandi “Come Closer” yakoranye na Drake ndetse “Brown Skin Girl” yafatanyije na Beyoncé. 

Wizkid yegukanye BRIT Billion Award'

Buri imwe muri izi ndirimbo, ikaba yarahaye igihembo bitewe nuko yumvishwe cyane ndetse kandi alubumu ya Kane yuyu muhanzi yise “Made In Lagos,” nayo ikaba yahawe igihembo. Ku bw'ibyo, ibi byose ubiteranyije nibyo byatumye abarenga miliyari bumva indirimbo ze binamuhesha kwegukana 'BRIT Billion Award'.

By'umwihariko indirimbo “Essence,” na “Brown Skin Girl,” ndetse na alubumu “Made in Lagos” bikaba byarumvishwe cyane kuruta ibindi n'abarenga miliyari, ndetse bituma aba n'umuhanzi ukunzwe cyane w'Umunyafurika mu Bwami bw'u Bwongereza.

Wizkid wakiriye iki gihembo, aje asanga abandi bacyakiriye barimo: Abba, Queen, James Arthur, ndetse na Lewis Capaldi. Yacyakiriye kandi nyuma yuko mu mpera z'icyumweru yari yakoze igitaramo cy'akataraboneka kuri sitade ya Tottenham Hotspur mu Bwongereza aho abarenga ibihumbi 80,000 bari bitabiriye.