Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone yongeye gushyirwa mu majwi n'uwari umugore we Daniella Atim amushinja ihohoterwa ryo mu rugo yamukoreye mu gihe bamaranye. Kuri iki Cyumweru, ubwo Daniella yarimo yishimira imyaka 40 y'amavuko amaze ku Isi, niho yongeye kugaruka ku bye na Chameleone ndetse uburyo ubuzima bumugoye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika,
Daniella, yagaragaje ko mu myaka itanu ishize avuye i Bugande nyuma yo gutandukana n'umugabo we akajya muri Amerika, ubuzima bukomeye cyane kuko ari kurera abana batanu wenyine gusa nanone ko yishimye kandi atekanye.
Daniella wari umugore wa Jose Chameleone yagaragaje ko agowe no kurera abana batanu wenyine
Mu mwaka washize, Daniella yari yatangaje ko ubwo yari akibana na Chameleone, yari yarabaswe n'inzoga ndetse akajya ataha mu gitondo, ibyo yabonaga adashobora kwihanganira ahitamo kwaka gatanya ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Jose Chameleone na Daniella, bakaba barakoze ubukwe ku wa 07 Kamena 2008, icyakora bigeze mu 2017 baza gutandukana, nyuma y'uko umugore we yagiye mu Rukiko kwaka gatanya. Bombi, bakaba baratandukanye bafitanye abana batanu kuri ubu bakaba babana na nyina muri Amerika.

Umugore wa Jose Chameleone yavuze ku ihohoterwa yakorewe we
