Uwahoze ari umukunzi w'umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Alikiba, Madeleine, yashyize ukuri hanze ku itandukana rye n'igikomerezwa muri Bongo Flava, mu kiganiro aherutse gutanga kuri YouTube.
Madeleine avuga ko ubuhehesi bwa Alikiba no kumuca intege ari byo byatumye bahita batandukana
Nkuko Madeleine abitangaza, yatandukanye na Alikiba, nyuma yo kumenya ko yiyambika uruhu rw'intama imbere ari ikirura.
Uyu munyamideri, yatangaje ko Alikiba yakunze kujya amushinja ibintu bya hato na hato, akanamubwira ko nta kintu azigera ageraho, ari na yo mpamvu yahisemo gutandukana na we.
Nyuma yo gutandukana, uyu munyamideri avuga ko uretse kuba uyu muhanzi yaramucaga intege, yaje gusanga afite abakunzi benshi, harimo n'umugore.
Si ibyo gusa kandi, kuko uyu mukobwa yavuze ko yagiye ahamagarwa n'abandi bagore benshi bamubwira ko bahuye n'ikibazo nk'icye, bagikundana n'uyu muhanzi.
Alikiba na Madeleine batandukanye nta n'umwaka urashira bakundanye
Madeleine, avuga ko Alikiba yatangiye kumutereta muri Gashyantare 2022, gusa akaza kubanza kumwangira. Icyakora, mu Kwakira muri uwo mwaka, ni bwo baje kujya mu rukundo, nyuma yo kubona post kuri Instagram ivuga ko uyu muhanzi yamaze gutandukana n'umugore we, nubwo nyuma ngo yaje kumenya ko batigeze batandukana.
