Mu gihe haburaga amasaha make ngo imiryango y’aho igitaramo cyagombaga kubera ifungure, benshi batunguwe no kubona Usher yanditse kuri Instagram ye ko asubitse igitaramo mu rwego rwo kubanza kwitegura neza kugira ngo azagaruke ku rubyiniro abasha guha abafana be ibyo bakwiye 100%.
Mu gihe abafana bamwe bamwoherereje ubutumwa bamwereka ko bamuri inyuma, abandi bamwikomye bavuga ko atagakwiye gusubika igitaramo amaze amezi n’amezi ategura, habura amasaha make ngo gitangire.
Byari biteganyijwe ko Usher yagombaga gutarama mu mujyi wa Atlanta guhera ku munsi w’ejo tariki 14, kugeza tariki 17 z’uku kwezi, gusa mu buryo butunguranye yasubitse ibyo bitaramo habura amasaha abiri ngo atangire gutarama.
