Urupfu rwa Mohbad rukomeje kuzamo amayobera mu gihe hagitegerejwe ibisubizo

Urupfu rwa Mohbad rukomeje kuzamo amayobera mu gihe hagitegerejwe ibisubizo

 Sep 27, 2023 - 14:36

Iby'urupfu rw'umuhanzi Mohbad bikomeje kugaragaramo amanyanga menshi, nyuma yuko ibitaro na byo byanyomoje ibyavugwaga.

Ibitaro byitwa Perez Medcare Hospital, byavugwaga ko aribyo Mohbad yaguyemo,  byashyize hanze ubutumwa bunyomoza aya makuru.

Mohbad, bikomeje kugaragara ko urupfu rwe ruro amanyanga menshi

Babinyujije kuri Instagram ku munsi w'ejobundi ku wa Mbere, ibi bitaro byatangaje ko Ilerioluwa Oladimeji Aloba, wamenyekanye nka Mohbad, yitabye Imana mbere yuko agera kuri ibi bitaro.

Ibi bitaro kandi, byakomeje bivuga ko hari umuganga wabanje kuvurira Mohbad mu rugo, binavugwa ko yamuteye inshinge mbere yuko apfa. Ibi bitaro bivuga ko yamwohereje kwa muganga nyuma yo kubona ko byamurangiranye. Basoje bavuga ko uwo muganga batamuzi kuko usibye no kuba atabakorera, atanigeze abakorera.

Inyandiko y'ibitaro ihakana amakuru yavugaga ko Mohbad yaguye mu bitaro

Ibijyanye n'urupfu rwa Mohbad, birimo gukorwaho iperereza na polisi ya Nigeria, ndetse umurambo we uherutse gutabururwa ngo ukorerwe ibizamini, gusa n'ubu ibisubizo ntibirasohoka.