Uncle Austin yavuze amagambo ya nyuma yavuganye na Yvan Buran

Uncle Austin yavuze amagambo ya nyuma yavuganye na Yvan Buran

 Sep 4, 2024 - 15:27

Umuhanzi Uncle Austin uri mu bari gutegura iserukiramuco ryo kwibuka Yvan Buravan, yavuye aho imyiteguro igeze, ndetse ahishura amagambo ya nyuma bavuganye.

Umuhanzi Uncle Austin uri mu bazanye Yvan Buravan mu muziki Nyarwanda, yavuze ko ari umuntu wifuzaga gukora ibintu bihambaye kandi ko yagiraga intekerezo zagutse.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro versus kuri RTV kuri uyu wa Gatatu, ubwo we na Muyoboke Alexis n'umunyamakuru Khamis Sango barimo basobanurira byinshi ku Iserukiramuco ‘Twaje Fest’ ryitiriwe album ya nyakwigendera Yvan Buravan.

Ni iserukiramuco rizabera muri BK Arena ku wa 26 Ukwakira 2024, aho rizatangira mu gitondo, aho abantu bazabanza kwipimisha kanseri yahitanye Buravan.

Umunyamakuru Khamiss Sango yavuze ko iri serukiramuco rigamije kusa ikivi Yvan Buravan yatangiye kuko yemeza ko umuhanzi ahoraho iteka.

Yavuze ko mu bizakorwa muri iri serukiramuco harimo ubukangurambaga bwiswe ‘Turi Kumwe Campaign’ bwo gukangurira abantu kwisuzumisha ‘kanseri’ kuko ari yo yatwaye Yvan Buravan.

Ubwo Uncle yagarukaga kuri Buravan, yavuze ko kumusobanurira umuntu utamuzi byagorana, ati “Yvan kumusobanura no kumusobanurira umuntu utari umuzi biragoye, gusa ibyifuzo bye byari byagutse ku buryo butangaje."

“Njya kumusura bwa nyuma ari mu bitaro, yarambwiye ati batangiye kumbika ariko buriya bari kunyifuriza ineza, barashaka ko tuzuzuza Arena. Umuntu uri kutureba, icyifuzo tuzakimuhe."

Muyoboke Alex yagaragaje ko ibikorwa bya Yvan Buravan bidasanzwe kandi ko byasigaye mu mitima y’Abanyarwanda.

Ati “Ni uko yaduhaye ibyishimo, yakoze ibidasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda. Yabanye n’abantu neza."

Umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana

Muyoboke Alex arahamya ko Buravan yari umuntu udasanzwe

Uncle Austin aravuga ko Yvan Buravan yashakaga kuzuza Arena