Umunsi Michael Jackson asura Afurika y’Epfo bwa mbere (AMAFOTO)

Umunsi Michael Jackson asura Afurika y’Epfo bwa mbere (AMAFOTO)

 Aug 19, 2025 - 23:29

Mbere y’uko icyamamare Michael Jackson yitaba Imana mu 2009, yari yarigeze gusura Afurika y’Epfo arahataramira ndetse abasha no guhura na Nelson Mandela wari uyoboye muri icyo gihe.

Micheal Jackson yageze muri Afurika y’Epfo bwa mbere tariki 18 Nyakanga 1996, ataje kuhataramira ahubwo aje mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gusura iki gihugu gusa.

Kuri uwo munsi yageze muri icyo gihugu byari byahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Nelson Mandela wari wujuje imyaka 78 y’amavuko, ndetse kuri uwo munsi yitabiriye ibirori byihariye byo kwizihiza isabukuru ye.

Kuri uwo munsi kandi nibwo yasuye ‘Soweto’, yunamira abahashyinguye babuze ubuzima bwabo bazira kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu.

Michael Jackson ubwo yasuraga Afurika y'Epfo yafashije Nelson Mandela kwizihiza isabukuru y'amavuko

Ku munsi wakurikiyeho tariki 19 Nyakanga 1996, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru atangaza ko ari gutegura uburyo Afurika y’Epfo yayishyira mu bihugu yashakaga gukoreramo ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’Isi (HIStory World Tour) yiteguraga gukora, ndetse avuga ko ari gushaka uko yagurayo inzu.

Ku munsi wa gatatu ari na wo wa nyuma w’uruzinduko rwe, yagiye guhura na Nelson Mandela bahurira iwe mu rugo mu mujyi wa Pretoria, barasangira, baraganira, bagirana ibihe byiza cyane Michael Jackson abona gufata indege aragenda.

Nk’uko yari yabibasezeranyije, mu Ukwakira 1997 yaje kuhagaruka aje kuhataramira. Yahakoreye ibitaramo bibiri harimo icyo yakoreye mu mujyi wa Cape Town tariki 10 Ukwakira na Durban yataramiye tariki 15 Ukwakira 1997.