Umugore wa Kanye West, yandagaje inshuti ze zikomeje kwibaza ku mugabo we

Umugore wa Kanye West, yandagaje inshuti ze zikomeje kwibaza ku mugabo we

 Sep 20, 2023 - 19:00

Umunyamideli akaba n'umufasha mushya wa Kanye West, Bianca Censori, yabwiye nabi imwe mu nshuti ze zibazaga n'iba amerewe neza mu rukundo na Kanye West, ukunze kuvugwa mu mafuti menshi.

Bianca Censori ntabwo akikoza inshuti zitewe impungenge no kuba abana na Kanye West

Ibi bije nyuma y'amakuru avuga ko uyu mugore atakikoza inshuti ze ndetse ko atitaye no ku mpungenge bafitiye Kanye West.

Amakuru avuga ko uyu mugore yadukanye ingeso yo kubwira nabi inshuti ze, ndetse ko imwe muri zo aherutse kuyituka akayandagaza, ubwo yamubazaga niba we na Kanye West babanye neza.

Bianca ni umuntu uzi uburyo bwose bwo guhora mu binyamakuru, ndetse guhorana na Kanye West biramushimisha atitaye ku byo yamusaba byose, kuko yahoze afite inyota yo kwamamara.

Bianca Censori ntiyitaye ku cyo byamusaba kugira ngo yamamare

Ibi birashoboka cyane, kuko uyu mugore binavugwa ko ashinja inshuti ze kuba zimugirira ishyari kubera izina amaze kwandika.