Umugore wa Davido yahakanye ibyo kuba afite undi mwana

Umugore wa Davido yahakanye ibyo kuba afite undi mwana

 Jul 29, 2023 - 03:51

Umwe mu bagore ba Davido witwa Amanda yahakanye ibihuha bivuga ko afitanye umwana wa Kabiri na Davido.

Amanda umugore wa Davido uba Atlanta muri Amerika, yahakanye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarabyaranye umwana wa Kabiri n'uyu muhanzi.

Amakuru yakwirakwiye hirya no hino mu ntangiriro z'uyu mwaka, zavugaga ko Amanda afite inda y'amezi Atandatu, kandi ibyo byavugwaga mbere gato yuko Davido ashyingiranwa n'umugore babana magingo aya witwa Chioma.

Ibihuha by'uko Amanda yaba afite undi mwana, byaje nyuma yuko asangije abamukurukira ku rubuga rwa Instagram amafoto agiye kwamuganga afite umwana, maze bihita bitangira kuvugwa ko afite umwana wa Kabiri na Davido. 

Nyamara rero, kuri uyu wa Gatanu, yongeye kunyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza ko ayo mafoto yashyize kuri Instagram mu minsi yashize, yari amafoto y'umwana w'inshuti ye yari afite ko atari umwana we.

Amanda akaba yashimangiye ko afitanye umwana umwe na Davido ko nta wundi mwana afite. Amanda na Davido bakaba bafitanye umwana w'umukobwa witwa Hailey Adeleke ufite imyaka Itandatu magingo aya.