Uganda: Umudepite yakije umuriro hagati ya Jose Chameleone na Bebe Cool

Uganda: Umudepite yakije umuriro hagati ya Jose Chameleone na Bebe Cool

 Sep 25, 2023 - 22:31

Nyuma yuko Thomas Tayebwa Umudepite mu Nteko Nshingamateko ya Uganda atangaje ko azishimira kubona Jose Chameleone na Bebe Cool bahangana mu muziki nkuko Sheebah na Cindy baheruka kubikora, Bebe Cool yabyakiranye yombi.

Muri ibi bihe, mu myidagaduro yo muri Uganda hagezweho igice aho abahanzi basigaye bajya gutegura igitaramo bakabanza bagaterana amagambo hagati yabo mu itangazamakuru kugira ngo bakangurire abafana babo kuza kubashyigikira.

Muri Gicurasi 2023, byatangiriye kuri Pallaso na Alien Skin bari bafite igitaramo ku munsi umwe, ariko babanza guterana amagambo mu itangazamakuru biratinda. Ntibyagarukiye aho kandi, kuko ku wa 15 Nzeri uyu mwaka, Sheebah Karungi na Cindy Sanyu nabo bari bafite igitaramo ku munsi umwe, aho bahanganye karahava.

Ku bw'ibyo, Thomas Tayebwa Umudepite mu Nteko Nshingamateko ya Uganda, akaba kuri iki Cyumweru yagiye ku rukuta rwe rwa X atangaza ko azishimira kubona ibihangange bibiri mu muziki wa Uganda Jose Chameleone na Bebe Cool bari ku rubyiniro rumwe bari kurushanwa.

Thomas Tayebwa Umudepite mu Nteko Nshingamateko ya Uganda,

Bebe Cool ntiyatindijemo, kuko nawe yahise asubiza ko yiteguye kujya mu ihangana na Jose Chameleone kandi ko yabyishimira cyane. Guusa rero, akaba yagobetsemo ingingo yuko guverinoma ya Uganda nayo igomba gushoramo amafaranga menshi, kuko ngo we na Chameleone ndetse n'abandi bahanzi ba mbere yabo nka: Philly Bongole Lutaaya na Elly Wamala bari mubazamuye uruganda rw'imyidagaduro.

Ari nako yashimangiye ko impamvu Leta igomba gushoramo amafaranga, ngo ari uko ari abahanzi bafite abakunzi benshi hanze y'igihugu baza kubashyigikira. Ku bw'ibyo, ngo byazana abacyerarugendo muri Uganda ndetse n'abandi bantu barenga ibihumbi 5000. Icyakora nubwo Bebe Cool yarangije guha umugisha icyifuza cya Depite, ariko Jose Chameleone ntacyo arabivugaho.

Bebe Cool na Jose Chameleone bashobora guhurira ku rubyiniro